top of page

Abanyarwanda batuye muri Turukiya batangiye icyunamo mu bice bitandukanye bya Turukiya

Abanyarwanda batuye mu Rwanda no mu bindi bice bitandukanye by’isi n’inshuti zabo batangiye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 ifite isanganyamatsiko igira iti:” Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho” .  Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23  jenoside yakorewe abatutsi yatangijwe na Nyakubakwa Perezida wa Republika Paul Kagame afatanyije n’umunyamabanga wa komisiyo y’Afrika yunze ubumwe bwana Moussa Faki Mahamat,wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad; bacana  urumuri rw’ icyizere ku banyarwanda. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye tw’umugi wa Kigali aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

​

                     Peresida Kagame n’umunyamabanga wa komisiyo y’Afrika yunze ubumwe

 

Mu bihugu bitandukanye naho Abanayarwanda n’inshuti zabo bifatanyije mu gutangira ukwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23. Muri Turikiya natwe twifatanyije mu mijyi Itandukaye harimo Ankara na Istanbul twatangiye kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23duhurira mu ijoro ryo kwibuka tunungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho”

Abanyarwanda batuye Istanbul bahuye mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 23

Abanyarwanda ba Istanbul

Abanyarwanda batuye Ankara bahuriye muri Embassy y’ u Rwanda batangira kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi Hussein Bizimana, Istanbul, Turikiya

Ibindi

Abanyarwanda baba muri Turukiya bamuritse ibikorwa birimo imyenda bakoze bise “Like Rwandans”, izina rirushaho kumenyekanisha u Rwanda, batangiza n’Urubuga rwa internet ruzajya rubahuza, batanga cyangwa bashaka amakuru.

bottom of page