top of page

                                                                 

            AMATEGEKO AGENGA UMURYANGO RCA-TURKEY

 

​

UMUTWE WA I: IZINA, ICYICARO n’IGIHE UMURYANGO UZAMARA.

​

Ingingo ya 1: Amateka y’umuryango

​

Mu mwaka wa 2013, hashyizweho umuryango w’abanyarwanda witwa Rwandan Community in Turkey waje guhinduka Rwandan Community Abroad-Turkey (RCA-TURKEY) ku mabwiriza ya minisiteri y’ububanyenamahanga n’ubutwererane. Umuryango watangiranye n’abanyamuryango 8 kugeza ubu mu mwaka wa 2021 bakaba bageze kuri 300 byerekanako umuryango ugenda wiyongera buri mwaka.

 

Umuryango ugizwe n’abanyeshuri bigira amasomo yabo muri Turkiya, abarangije amasomo yabo bakora ndetse n’abahaje kubera impamvu zitandukanye. Umuryango kandi wakira abanyarwanda bose bashya muri Turkiya bifuza kuwinjiramo.

 

Ingingo ya 2: Icyicaro cy’umuryango

​

Icyicaro cy’umuryango gishyirwa muri Turkey, mu ntara iyo ariyo yose umuhuzabikorwa (RCA-TURKEY Coordinator) ku rwego rw’igihugu aba atuyemo.

 

  1. Ibirango (Cashe,Logo n’ibindi bitabo bibitse amakuru y’umuryango) by’umuryango bibikwa aho Perezida w’umuryango aherereye.

 

Ingingo ya 3:

 

Umuryango uhawe igihe kitagenwe.

 

UMUTWE WA II: INTEGO, NAHO UMURYANGO UKORERA

 

Ingingo ya 4:

​

Umuryango “RCA-TURKEY” ufite intego yo Guhuza abanyeshuri b’ abanyarwanda n’ abanyarwandakazi bose babarizwa muri turkiya kwifatanya mukugaragaza isura nziza y’u Rwanda, gukorana n’indi miryango yemewe kw’isi yose, gufasha mumyigire y’abanyamuryango, kwitabira ibikorwa by’igihugu, gufashanya mu banyamuryango bawo, gutabarana mu gihe cy’ibyago no guterana inkunga mugihe cy’ibyishimo n’ubusabane hagati y’abanyamuryango bawo. Kugira umuryango ugere kuri iyo ntego, ukora ibikorwa bikurikira:

  1. Guhuza abanyeshuri b’ abanyarwanda n’abanyarwandakazi bose babarizwa muri Turkiya mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.

  2. Gutegura no kwitabira ibikorwa byose bikorwa n’igihugu, urugero: Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, Umunsi wo kwibohora nindi minsi yose abanyamuryango bashobora kugiramo uruhare.

  3. Gusura uwagize ibyago;

  4. Guhura mu busabane;

  5. Kwidagadura;

  6. Gukora inama zo kungurana ibitekerezo mu mikorere myiza

  7. Gukorana n'indi miryango mpuzamahanga yemewe kandi ikorera hose ku isi.

  8. Gukorana n’indi miryango y’abanyarwanda aho iherereye ku isi hose.

  9. N’ibindi bikorwa byose abanyamuryango bumvikanyeho.

 

Ingingo ya 5:

​

Abanyamuryango baterana mu ntangiriro z‘umwaka bakareba ibikorwa byo gutegura bijyanye n’iminsi yihariye y’igihugu cyabo bafatanyije na ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, ndetse bakarebera hamwe ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu mwaka batangiye.

 

 

Abanyamuryango bategura igikorwa cyo kwakira abanyeshuri bashya b‘abanyarwanda igihe cyose bamenyeshejwe inkuru yabo ndetse niba hari n’abanyarwanda bakeneye ubufasha bakabuhabwa.

​

​

Umuryango w’abanyarwanda muri Turkiya usura umunyamuryango iyo yagize ibyago, umwe mu muryango we akitaba Imana; umwana, uwo bashakanye, se cyangwa nyina umubyara. Iyo ari we witabye Imana, hasurwa umuryango asize.

 

Umunyamuryango urwaye asurwa igihe cyose umwe mu banyamuryango abimenyesheje abandi.

 

Ubusabane butegurwa rimwe mu mwaka. Muri icyo gihe abanyamuryango bose basabwa kwitabira iyo gahunda, keretse iyo hari impamvu ikomeye yatuma hagira umunyamuryango cyangwa abanyamuryango bataboneka.

 

Ingingo ya 6:

 

Ibikorwa by’umuryango “RCA-TURKEY” bikorerwa muri Turkiya ndetse n’ahandi hose komite nyobozi yagenye.

​

Ingingo ya 7:

Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

​

  1. Kuba umunyarwanda aba muri Turkiya.

  2. Kuba atewe ishema ryo kuba hamwe n’abandi

  3. Kubahiriza amategeko y’ umuryango

Ingingo ya 8:

​

Kuba umunyamuryango w’umuryango “RCA-TURKEY”ntibibuza umuntu kuba yajya mu rindi shyirahamwe, iyo bitabangamiye intego z’umuryango.

​

​

Ingingo ya 9:

​

Umuntu ava mu muryango ku bushake bwe, iyo atakiri umunyeshuri cyangwa umunyarwanda utuye muri Turkiya.

​

Ingingo ya 10:

​

Umunyamuryango wese wifuza kwivana mu muryango “RCA-TURKEY“ kubera impamvu ze bwite, yandika abisaba Inama rusange y’abanyamuryango abinyujije ku muhuzabikorwa wa RCA-TURKEY.

​

Ingingo ya 11:

 

Umuryango ushobora gukebura ndetse no kwirukana umunyamuryango uwo ariwe wese utubahiriza amabwiriza y‘umuryango. Icyakora kwirukanwa bikorwa iyo byemejwe na 2/3 by’Inama rusange.

 

  1. Umunyamuryango uvuye mu muryango w’abanyarwanda muri Turkiya, ku bushake bwe, nta burenganzira afite bwo kugira icyo yaka ku musanzu yatanze cyangwa ku mutungo w’umuryango.

​

​

UMUTWE WA III: IBYEREKEYE UMUTUNGO N’IMICUNGIRE YAWO.

​

Ingingo ya 12:

 

Umutungo w’umuryango “RCA-TURKEY”ukomoka:

​

  1. Ku musanzu w’abanyamuryango;

  2. Ku mpano;

​

Ingingo ya 13:

​

Umutungo w’ibanze ugizwe n’umusanzu w’abanyamuryango bashyize umukono kuri aya mategeko. Uwo musanzu ukaba ungana n’amafaranga abanyamuryango bemeranyijweho bitewe n’ibikorwa bihari. 

​

Ingingo ya 14:

​

Umutungo w’umuryango ukoreshwa hagamijwe gushyira mu bikorwa ibitegenywa mu ngingo ya 4 n’iya 5 z’aya mategeko. Bityo ukaba ukoreshwa mu buryo bukurikira:

​

  1. Amafaranga agenewe gukoreshwa mu nteko rusange no mu bindi bikorwa agenwa na Komite nshingwabikorwa hakurikijwe ibikenewe n’amafaranga ari mu isanduku y’umuryango.

​

​

Ingingo ya 15:

​

Raporo y’imikoreshereze y’umutungo w’umuryango ikorwa buri mwaka igashyikirizwa Inama rusange.

​

Ingingo ya 16:

 

Umutungo w’abanyamuryango ushyirwa kuri compte n’umubitsi, ugakurwaho abanyamuryango, mu nama rusange babyemeje cg inama nshingwabikorwa yabyemeje, bigashyirwaho umukono n’umubitsi, Umuhuzabikorwa mukuru cg Umunyamabanga mukuru.

 

 

UMUTWE WA IV: INZEGO, IMITERERE YAZO N’IMIKORERE YAZO.

​

A. Inzego.

​

Ingingo ya 17:

​

Komite nyobozi y´umuryango “RCA-TURKEY“ igizwe n’Inama zikurikira:

  1. Inama Nyobozi: Igizwe n‘Umuhuzabikorwa mukuru, Umunyamabanga mukuru, ushinzwe itumanaho, umubitsi n abahuzabikorwa ku rwego rw’intara.

  2. Inama rusange: Igizwe n’abanyamuryango bose.

​

Umutwe wa 18:

​

Inama rusange nirwo rwego rukuru rwa RCA-TURKEY kandi igizwe n’abanyamuryango bose. Ifite inshingano zikurikira:

  1. Kwemeza no guhindura amategeko agenga umuryango;

  2. Gutora no gukuraho abagize Komite Nshingwabikorwa;

  3. Gusesa umuryango

​

Komite nshingwa bikorwa ifite inshingano zikurikira:

  1. Gukora imbanziriza mushinga n‘amategeko y‘umuryango

  2. Kugena umusanzu w’abanyamuryango.

  3. Kwiga no kwemeza raporo z’imikoreshereze y’umutungo w‘umuryango

  4. Kwemeza ukuva ku bushake bw’umunyamuryango muri RCA - Turkey;

  5. Kwemeza impano zitandukanye zemerewe umuryango

  6. Kugena no guhuza ibikorwa byose by’umuryango

 

 

Ingingo ya 19:

​

Inama rusange itumizwa kandi ikayoborwa n‘Umuhuza bikorwa ku rwego rwa Turkiya. Iterana mu nama isanzwe rimwe mu mwaka (mu ntangiriro za buri mwaka, ariko ishobora guterana mu nama idasanzwe ku mpamvu zihutirwa, itumijwe n‘umuhuzabikorwa mukuru abyibwirije cyangwa abisabwe na 2/3 by’abanyamuryango.

Iterana ku buryo bwemewe, iyo yitabiriwe na 2/3 by’abanyamuryango bose. Ibyemezo byayo bifatwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi y’abitabiriye inama.

 

Umuhuzabikorwa mukuru asimburwa n‘ umunyamabanga mukuru w‘ umuryango mu nshingano ziteganywa n’iyi ngingo, iyo adahari cyangwa hari impamvu ituma adashobora kuzuza inshingano ze. Iyo umunyamabanga mukuru adahari asimburwa n’umwe mu bahagarariye intara wemejwe ku bwiganze bw‘abagize komite nshingwabikorwa. Komite nshingwabikorwa itorerwa manda y‘ umwaka umwe ishobora kwongerwa mugihe ntampamvu zibibabuza

 

B. Komite Nshingwabikorwa, utorwa, utoresha, abayigize n’imikorere yayo.

 

Ingingo ya 20:

 

U munyamuryango utuye muri turkey uwo ariwe wese yemerewe gutora no gutorwa igihe yerekanye ko afite ubushake.

​

Komite Nshingwabikorwa igizwe na:

  • Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu (Turkiya)

  • Umuhuzabikorwa wungirije

  • Umunyamabanga mukuru.

  • Umubitsi

  • Ushinzwe uburinganire

  • Ushinzwe itumanaho n’imibanire

  • Abahuzabikorwa ku rwego rw‘intara

 

 

A.Umuhuzabikorwa ku rwego rw‘igihugu:

  1. Gutumiza inama no kuyiyobora 

  2. Guhagararira umuryango aho arihose abitumwe na komite nshingwabikorwa n’abanyamuryango.

  3. Gufata umwanzuro w‘inama no kubikorwa by‘umuryango

  4. Gusinya kumpapuru z‘umuryango

  5. Gusinya no kwemeza ibinjyanye n‘umutungo w‘umuryango

  6. Gukurikirana ishyirwa mubikorwa by‘imyanzuro y‘inama z‘umuryango

  7. Gucunga no kugenzura imikoreshereze y‘ibirango by’umuryango

  8. Gukomeza imikoranira hagati y’umuryango n’ambassade y’u Rwanda muri Turkiya.

 

B.Abahuza bikorwa ku rwego rw‘intara

  1. Guhagararira umuryango mu gihe umuhuzabikorwa ku rwego rw‘igihugu atabonetse.

  2. Gutsura umubano w‘umuryango mu banyamuryango no hanze y‘ abanyamuryango mu ntara batuyemo.

  3. Ashinzwe imibereho myiza y’abanyamuryango mu ntara atuyemo.

  4. Kuyobora inama mugihe umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu atabonetse mu gihe abisabwe na komite nshingwabikorwa.

  5. Gusinya kuri document z’umuryango mugihe umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu atabonetse mu ntara abamo

  6. Ashinzwe umuco, imyidagaduro n’imyitwarire by’ abanyamuryango mu ntara abamo.

 

C.Umunyamabanga mukuru

​

  1. Ahagararira umuryango mugihe abisabwe na komite nshingwabikorwa

  2. Kwandika ibyemezo by inama z’umuryango.

  3. Kubika no gucunga inyandiko z’umuryango.

  4. Gutegura raporo z’ibyakozwe no kushyikiriza komite nyobozi.

  5. Kubika no gucunga umutungo w’abanyamuryango

  6. Gusinya no kwemeza gusohora umutungo w’umuryango.

 

D.Umubitsi

 

1. Ashinzwe kubika umutungo no gukora raporo z’ imikoreshereze yawo.

2. Atangariza abagize komite nshingwabikorwa uko umutungo wifashe buri uko inama ya komite iteranye.

 

 

E.Ushinzwe itumanaho n’imibanire

 

  1. Gukurikirana ibibera mu muryango no hanze yawo akabitangaza ku mbuga z’umuryango abanyamuryango bahuriraho.

  2. Gutangaza ibiri kuba abona bifitiye abanyamuryango akamaro nyuma yo kubigeza kuri komite nshingwabikorwa.

 

ICYITONDERWA : Imyanya itorerwa ishobora kwiyongera cyangwa     igakurwamo umwe bishingiye ku myanzuro y’abanyamuryango.

 

Ingingo ya 21

 

Utorwa agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda wemerewe kwiga muri Turkiya cyangwa Akaba ari umunyarwanda uhatuye.

  2. Imyanya y’umuhuzabikorwa mukuru n’umunyamabanga mukuru, umunyarwanda wese yemererwa gutorwa amaze byibura umwaka umwe muri Turkiya, kandi yaratangiye kwiga ibijyanye nibyo aziga muri Turkiya hakuwemo ibijyane n’imyiteguro y’ururimi (urugero rw’abatemerewe gutorwa: abiga Tömer Turkish cg English cg urundi rwose, n’ibindi bisa.) abiyamamaza bose bafite ububasha bungana haba uwiga Masters,PHD ndetse na Lisans ndetse n’abandi banyarwanda batuye muri Turikiya bose bashobora kwiyamamaza

  3. Utorwa aramamazwa cg akiyamamaza

  4. Utorwa mbere y’amatora avuga ibyo azageza kubanyamuryango“imigabo n’imigambi‘‘.

 

 

Ingingo ya 22

 

  • Umuhuzabikorwa mukuru, Umunyamabanga mukuru batorerwa manda y’umwaka umwe ishobora kongerwa rimwe gusa, abahuzabikorwa ku rwego rw’intara bashobora gutorerwa manda zirenze imwe.

 

Ingingo ya 23:

 

Abatoresha, ni komite y’abantu batari munsi y’abatatu (3) bemezwa n’inama rusange mbere yuko amatora aba, komite itoresha ishinzwe:

  • Kwakira kandidature z‘abashaka kwiyamamaza kumyanya yavuzwe hejuru

  • Kwandika amazina yabo

  • Kureba niba bujuje ibyangombwa byo gutorwa cyane cyane mungingo ya 26

  • Gutoresha no kubara amajwi

  • Kumenyekanisha abatsinze amatora

  • Gukora inyandiko mvugo y’uko amatora yagenze no kuyisinyaho mumacopi abiri

  • Gushyikiriza copi imwe komite nshya yatowe, indi igahabwa embassy y’u Rwanda muri Turkey

  • Gutangiza Komitee yatowe kumugaragaro ndetse no guhererekanya ububasha kubasoje manda

 

Ingingo ya 24:

 

Komite Nshingwabikorwa iterana ku buryo busanzwe byibuze gatatu mumwaka; iterana ku buryo budasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa.

 

Iterana ku buryo bwemewe, iyo 3/4 mu bayigize bahari, igafata ibyemezo ku bwumvikane, byaba bidashobotse bigafatwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi. Iyo habaye kungana kw‘amajwi, igitekerezo Perezida ashyigikiye nicyo cyemezwa.

Buri nama igomba gukorerwa inyandiko-mvugo iriho umukono w’abayitabiriye bose.

 

 

UMUTWE WA V: IVUGURURWA RY’AMATEGEKO AGENGA UMURYANGO.

​

Ingingo ya 25:

 

Aya mategeko ashobora kuvugururwa bisabwe na ¾ by’abanyamuryango cyangwa  bisabwe na Komite Nshingwabikorwa. Aho byaturuka hose, icyemezo cyo kuvugurura amategeko agenga umuryango gifatwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi y’abagize umuryango kandi kigomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imiryango idaharanira inyungu.

 

 

 

 

 

 

UMUTWE WA VI: INGINGO ZISOZA.

 

A. Ibyerekeye gusesa umuryango “RCA-TURKEY”

 

Ingingo ya 26:

 

Umuryango “RCA-TURKEY” ushobora guseswa biturutse ku bwumvikane bw’abanyamuryango cyangwa bitegetswe n’Urukiko.

 

Iyo gusesa biturutse ku bwumvikane bw’abanyamuryango, icyemezo kigomba gufatwa ku byifuzo bya 3/4 by’abanyamuryango.

 

Icyifuzo cyo gusesa umuryango gishyikirizwa mu nyandiko abanyamuryango bose amezi atatu nibura mbere y’uko inama yo gufata icyemezo iterana.

 

Guseswa kw’umuryango kandi byasabwa n’inzego zikurikira Ambassade y’U Rwanda muri Turkiya, Ubuyobozi bwa Turkiya, no kuba nta banyarwanda babarizwa muri Turkiya.

 

 

B. Ibyerekeye aho umutungo  uzashyirwa umuryango nuseswa

 

Ingingo ya 27:

 

Umuryango “RCA-TURKEY” uramutse usheshwe umutungo wawo wajya mubijyanye n’uburezi muri ministeri y’uburezi mu Rwanda.

​

​

​

 

 

 

 

 

 

 

​

                                                                                                                                                 Bikorewe muri Turikiya ku wa 07/Kamena /2021

bottom of page